lundi 30 janvier 2017

Volleyball: Gustave na Leaandre hazaca uwambaye



Muri weekend itaha taliki ya 4 Gashyantare hateganijwe amatora ya Federation ya volleyball. Hahanganye abagabo 2 barimo Nkurunziza Gustave umaze imyaka 8 mu iyo federation ifatwa nkaho ariyo irusha andi ma federations akorera mu Rwanda mu bijyanye no kuzamura impano z'abana bato bakazavamo abakinnyi dore ko bafite centres zisaga 40 mu gihugu hose. Imyaka ine Gustave yayimaze ari umubitsi nyuma indi ine iheruka yari perezida wa Federation. Ku rundi ruhande ahanganye na Leandre Karekezi wayoboye adategwa akarere ka Gisagara imyaka 8, akubakira inzu y'imikino gymnase y'gatangaza muri ako karere. yanashyigikiye ku rwego rwa mbere mu gihugu imikino y'abamugaye. Azwiho kandi kuba yarakinnye mu ikipe y'igihugu ya volleyball igihe kirekire.

Ku iyo foto yari  Leandre yambaye numero 6, ari kumwe na Karabaranga 4, Rulisa 10, Michel 3, Pacifique 7, Ryambabaje 9, bakiniraga ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda.
Hazaca uwambaye rero.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire