vendredi 20 janvier 2017

Ngabo Albert yasubiranye igitambaro cy'ubukapiteni Jimmy Mulisa yisubiraho


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yari yatangaje ko yahinduye kapiteni w’iyi kipe igitambaro cyamburwa Ngabo Albert gihabwa Rusheshangoga Michel ariko kuri uyu wa Gatanu yongeye gutangaza ko Ngabo akiri umuyobozi wa bagenzi be ahubwo azungirizwa na Rusheshangoga.


Jimmy Mulisa akaba yavuzeko yari yumviswe nabi ngo yari yatangaje ko Rusheshangoga ahubwo yamugize kapiteni wungirije .ibi bikaba bitandukanye n'amajwi dufite aho yadutangarije ko Rusheshangoga ariwe kapiteni mushya wa APR FC.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire