Kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Bugesera fc na APR FC ukaba uzabera mu Bugesera akaba ari umukino w'umunsi wa 15 shampiyona unasoza imikino ibanza,ubu rero ikipe ya Bugesera ikaba yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura uyu mukino.
Ikipe ya Bugesera itozwa na Mashami Vincent watoje ikipe ya APR FC ikaba inakinamo bamwe mubakinnyi baherutse kwirukanwa n'ikipe ya APR FC nka Bertrand Iradukunda,Mugenzi Bienvenue,Kwizera Olivier,Ruhinda Farouk tutibagiwe na Mwemere Ngirinshuti wanyuze muri APR FC,ibi rero bikaba biri mubizakomeza uyu mukino.
Amakuru dufitiye gihamya nuko Ikipe ya Bugesera yatangiye umwihererokuri uyu wa kane mu rwego rwo kwitegura APR FC kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 33mugihe Bugesera iri kumwanya 5 n'amanota 25.
Kugeza ubu Ikipe ya Bugesera ntiratsindirwa kukibuga cyayo kuva shampiyona yatangira ibi rero nabyo bikaba biri gukomeza uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu saa cyenda n'igice mu karere ka Bugesera.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire