lundi 16 janvier 2017

IKIPE YA VOLCANIC GORILLAS ISHOBORA KUGARUKA MU KICIRO CYA MBERE MU MINSI IRI IMBERE



Iyi kipe yigeze kukanyuzaho mu myaka ibanziriza 2000 ho gato ariko ikaza gusenyuka, ubu noneho yagarutse nk'ishuli ryigisha umupira ariko rifite intumbero yo kuzagaruka mu kiciro cya mbere igihe izaba imaze gukomeza ibyiciro byose by'ingimbi. Iyi kipe kimwe n'andi 7 abarizwa nayo i Musanze yanamurikiwe ubuyobozi bwa FERWAFA bukuriwe na Degaule Nzamwita wari uherekejwe na Mpazi Suzuki uhagariye Ijabo nk'ihuriro rya centres zose zigisha umupira w'amaguru. Bikaba byabaye kuri uyu wa mbere. Ku kibuga cya Apicure i Musanze hari hahuriye ama centres yigisha umupira abatarengeje imyaka 15 aherereye Musanze arizo Volcanic Gorillas, Compassion RW155, Les Abeilles de Busogo, Tecno center, Young boys, Musanze Youth, Etoile na RDF command and staff college. Ubuyobozi bwa FERWAFA busa n'ubwamaze guhagurukira ikifuzozo cy'abana bato bagomba gutera ruhago bo kizere cy'ejo hazaza. Bije bisanga itangizwa ry'Amavubi u15 i Rubavu ku cyumweru.
Ikipe ya APR FC nayo ishule ryayo ryigisha umupira rirakataje, ubu imyitozo iri gukoreshwa na Byusa Wilson bakunze kwita Rudifu. N'abana benshi batanga ikizere nka Rudasingwa Prince wavuye Rwamagana, Ishimwe Fiston wavuye Gatsibo, Umunyezamu Ntwali Fiacre bakuye Musanze.

IZi zose zirasanga Isonga nayo iri kwitwara neza mu kiciro cya 2.

Na SEC kandi iracyakora ibishoboka dore ko abakinnyi benshi bari mu kiciro cya mbere mu makipe anyuranye ariho barerewe.

Umutoza Muvunyi Felix wahoze akinira Mukura nawe ari gukaza umurego mu ikipe ifite ibyiciro by'imyaka hafi ya Yose yitwa Miroplast. Ikaba ari iya Elvin Mironko' umuhungu wa Mironko Plastic, umuherwe wamamaye mu Rwanda mu myaka yo hambere. Nayo ngo umusibo ni ejo, ejobundi ikaba yasesekaye mu kiciro cya mbere.


I Rwamagana naho coach Halidi ntasinzira kuko mu minsi ishzie yanakuye igikombe n'urubyiruko rwe mu marushanwa yaberaga Kenya.

Academy ka Jimi Gatete ku Gisozi, Aka Nshizirungu Hubert BEBE gafite ikicaro kuri GAlaxy Hotel, academy k'abahoze bakina muri Rayon sports, Imparirwakurusha za Kiyovu n'abandi benshi ibyo byose ni ibitanga ikizere ku izamuka ry'umupira bigenze enza mu minsi iri imbere.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire