jeudi 19 janvier 2017

Abasifuzi bazayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports bamaze kumenyekana.

kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 mutarama 2017 hateganyijwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri stade Amahoro i Remera ,ubu abasifuzi bazasifura uyu mukino bamaze kumenyekana .

Hakizimana Louis niwe wahawe kuzayobora uyu mukino akazaba ari gufashwa na Ndagijimana Theogena ndetse na Karangwa Justin  nk'abasifuzi kumpande zombi.

Mu mwaka ushize wa 2016, Hakizimana Louis afatanyije na Hakizimana Ambroise hamwe na Karangwa Justin basifuye umukino wahuje amakipe yombi Rayon Sports inyagira APR FC 4-0 mu gihe kandi uyu musifuzi wo hagati n’ubundi yasifuriye amakipe yombi mu 2015, APR F inyagira Rayon Sports 4-0

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire