mardi 17 janvier 2017

Twizerimana Onesme ari tayari ku mukino wa APR vs Rayon


Amakuru dukesha urubuga rwa APR FC arirwo www.aprfc.rw ni uko Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Twizerimana Onesme uheruka kubagwa mu ivi aremeza ko yakize kandi ko ameze neza ko ngo yiteguye gutangira gufatanya na bagenzi be mu mikino yose basigaranye yaba iya shampiyona ndetse n’indi mikino yose APR FC igomba kuzakina.
Onesme ibi akaba yabidutangarije nyuma y’imyitozo ya nyuma y’uyumunsi ati meze neza cyane rwose nawe ubwawe urabyibonera mu myitozo maze iminsi nkora ubu ntakindi niteguye kuza gufasha bagenzi banjye indi mikino isigaye yose kuko ubu ntakibazo mfite.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire