dimanche 15 janvier 2017

Dore imyanzuro y’inama y’abafana ba Mukura yabaye kuri iki cyumweru.



Kuri iki cyumweru mumujyi wa Kigali nibwo habaye Inama y’abafana ba Mukura bagize komite nyobozi yo mumujyi wa Kigali ariko n’abandi baturutse mubindi bice binyuranye bakaba batari bahejwe.iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe ibibazo biri muri equipe kuva iyi shampiyona yatangira bituma ititwara neza kugeza aho ubu iri kumwanya wa 10 n’amanota 14 ikaba yari yasoje kumwanya wa 3 muri shampiyona y’umwaka  ushize.

Nyuma y’iyi nama rero abafana bafashe imyazuro ikurikira :
1.barashimira akarere ka Huye n’abandi bafanyabikorwa badahwema kuyigenera inkunga
2.abafana banzuye ko  bagomba gukomeza kwitabira imikino yose ikipe ya Mukura iba yakinnye
3.abafana ba Mukura barasaba komite gutegura gutegura inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibibazo mbere yuko imikino ya phase retour itangira.
4.abafana ba Mukura barasaba ko Sheikh Hamdan yakwitabira iyi nama akabwira abakunzi ba Mukura impamvu atakiri muri komite.
5.umwanzuro wa nyuma nuko abafana bifuza ko komite yabazanira umutoza mushya ushoboye mbere yuko phase retour itangira.
Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Mukura ikaba yari yakinnye na Sunrise bakanganya ubusa kubusa,Mukura ikaba iri kumwanya 10 n’amanota 14.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire