lundi 23 janvier 2017

Uko Stade Nshya ya Tottenham izaba imeze byagiye ahagaragara

Ikipe ya Tottenham ubu iri gusana Stade yayo aho biteganyijwe ko izajya yakira abafana bangana 61 000 ,ngo kaba ari mu rwego rwo gufasha abana b'iyi kipe kubona imyanya ihagije yo kureba ikipe yabo ndetse no kuryoherwa n'imiziki izajya iba iri muri iyi stade bitewe nuko abayubatse bashatse izaba ifite akarusho kubijyanye n'imyidagaduro.

Christopher lee uhagarariye abatanze inyigo y'iyi stade yavuzeko bakoze uburyo bwose bushoboka kugirango iyi stade izabe ifite akarusho ko kuba yifitemo ibyuma bikoze muri Aluminium birekura umuziki uzajya uryohera abafana .

ikindi kandi iyi stade izaba yifitemo aho kugurira imigati n'icyayi ikindi kandi nayo izaba ifitemo Restaurent izajya ifasha kwiciramo isari mugihe baje kureba imikino.
 Uko Stade ya Tottenham imeze imbere

Iyi Stade izaba ari iya kabiri mubunini izuzura  itwaye asaga millioni 750z'amayero,ikaba izuzura muri 2018.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire