lundi 23 janvier 2017

Abazasifurira APR FC na Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga bamenyekanye

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizaserukira u Rwanda mumikino nyafurika izatangira gukinwa mu kwezi kwa kabiri aho APR FC izatangira isura Zanaco Fc yo muri Zambia mugihe Rayon Sports izakina na Wau Salaam yo muri Sudan y'amajyepfo.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, izahagararira u Rwanda muri Champions League, aho yatomboye guhura na Zanaco yo muri Zambia, umukino ubanza uzabera muri Zambia mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri stade Amahoro tariki ya 18 Gashyantare 2017.
Abasifuzi bane bakomoka mu Burundi;Pacifique Ndabihawenimana, Herve Kakunze, Gustave Baguma na Thierry Nkurunziza ni bo bahawe kuzayobora uyu mukino wo kwishyura mu gihe umunya-Misiri Ahmed Mohamed Megahed Osman azaba ari komiseri w’umukino.

Tariki ya 19 Gashyantare, hazaba hatahiwe ikipe ya Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ihura na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo, kuri stade Amahoro i Remera.

Uyu mukino ukaba wahawe abasifuzi bane bo muri Ethiopia; Haileyesus Bazezew Belete, Kinfe Yilma Kinfe, Shewangizaw Tebabal Tadesse na Yemanabran Kassaun mu gihe Amir Abdi Hassan wo muri Somalia, azaba ari komiseri.

APR FC na Rayon Sports zikaba zizatangira gukina amajonjora y’iyi mikino nyafurika hagat ya tariki 10 na 12 Gashyantare 2017, aho APR niramuka ikomeje izahura n’izarokoka hagati ya Yanga SC yo muri Tanzania na Ngaya de Mbe yo muri Cameroun, mu cyiciro gikurikira naho Rayon Sports itegerejwe na Onze Createurs yo muri Mali niba ibashije gusezerera Al Salam Wau mu mikino yombi bazahuramo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire