jeudi 26 janvier 2017

Ibihembo ndetse n'amategeko azagenga umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports byamaze kujya ahagaragara

Kuwa  gatatu w'icyumweru gitaha tariki ya 1 Gashyantare 2017 hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya  APR FC na Rayon Sports  akaba ari murwego rwo guha agaciro intwari z'igihugu, umukino ukaba uzabera kuri stade amahoro i Remera .

Aya makipe n'ubundi aheruka guhura muri shampiyona aho umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Issa Bigirimana ,ubu agiye guhatanira igikombe cy'intwari aho ikipe izatsinda izabona miliyoni eshatu(3 million Rwf) izaba iya kabiri ikegukana miliyoni imwe n'igice(1.5 million Rwf).

andi mabwiriza mashya nuko ikipe yemerewe gukinisha abanyamahanga bose ifite ubwo birareba ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite bane ikindi kandi nuko buri kipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batandatu.

Iminota bazakina ni mirongo icyenda mugihe izarangira nta kipe ibashije gutsinda hazitabazwa penaliti ntaminota yongeweho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire