jeudi 26 janvier 2017

Sellas Tetteh watoje amavubi yapfushije umugore we kuri uyu wa kane

Umunya Ghana  Sellas Tetteh ubu ari mucyunamo cy'umugore witabye Imana kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wa Ghana ,Accra.

Madamu Evelyn Tetteh urupfu rwe rwatangajwe muri iki gitondo  kubitaro bya Korle Bu Teaching hospital .
Sellas Tetteh afite amateka yo gutwarana igikombe cyisi na Ghana y'abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.
Tetteh kandi yatoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda ndetse na Sierra leone .

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire