mardi 31 janvier 2017

Mugheni Fabrice yasanze abandi mumwiherero mugihe APR FC izakina idafite Nshuti Innocent kuri uyu wa gatatu

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, uzaba kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017  ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari.

Rayon sports yitegura uyu mukino yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kuri stade Umumena. Muri iyi myitozo ntihagaragayemo visi kapiteni wayo Kwizera Pierrot wagiye muri Arabie Saoudite kurangiza ibiganiro na Al-Hazm Rass FC imwifuza. Gusa uyu musore uvuka i Burundi yagiye nta ruhushya ahawe n’ubuyobozi cyangwa abatoza ba Rayon sports.

 ubwo twasuraga imyitozo y’iyi kipe yakozwe Mugheni Fabrice Kakule bita Moussa adahari ku mpamvu abatoza be batazi. Bivugwa ko atari yishimye kuko hari ibirarane by’umushahara w’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi k’umukino umwe batamuhaye ku gihe. Gusa nyuma yo kuganira n’ubuyobozi yemeye gusubira mu mwiherero na bagenzi be akitegura umukino wo kuri uyu wa gatatu.

Uyu mukinnyi utagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri mu gitondo bitegura umukino barahuramo na APR FC kuri stade Amahoro i Remera, amakuru a atugeraho aravuga ko yamaze kwegerwa n’abafana bo mu itsinda rya March Generation, bakamwemera kumuha agahimbazamusyi ndetse na we abasezeranya gusubira mu ikipe gufanya n’abandi.

kurundi ruhande  APR FC irakina idafite Nshguti Innocent wagize ibyago agapfusha se  wabo ariko umutoza Jimmy Mulisa akaba asobanura ko bizeye intsinzi nkuko tubikesha website ya APR FC.
mumukino uheruka AP FC yatunguranye igera kukibuga hakiri kare  kuko yahageze saa saba ndetse babanza no gutembera ikibuga bitamenyekanye impamvu babikoze .

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire