jeudi 19 janvier 2017

Manzi Thiery ameze neza ndetse ashobora no gukina kuri uyu wa gatandatu

mu myitozo y'ikipe ya Rayon Sports yabaye kuri uyu kane i Rugende aho iyi kipe ikomereje umwiherero mbere yo gukina na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 mutarama 2017  hagaragayemo umusore Manzi Thiery wari umaze igihe kinini yaravunitse.

mu myitozo uyu musore yakoze kuri uyu wa Kane byagaragara ko uyu musore ntakibazo afite ndetse ko ashobora no gukina umukino wo kuri uyu wa gatandatu,akaba ari ibintu byatunguranye cyane bitewe nuko imvune uyu musore yarafite byavugwaga ko ikomeye.
aramutse akinnye uyu mukino akaba yaba aje gukemura ikibazo cy'abakinnyi b'inyuma   Rayon Sports yari imaranye iminsi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire