samedi 14 janvier 2017

SKOL KONGERA AMASEZERANO IMYAKA 3, GACINYA NIYIRUKANWA





Amakuru yizewe agera kuri Regismuramira.blogspot.com ni uko Yvan uyobora uruganda rwa SKOL yandikiye ibaruwa umuyobozi wa Rayon sports association bwana Kimenyi Vedaste amunenga kuba yarananiwe kwirukana Gacinya Chance. Uyu muyobozi yerekanye ibintu 6 abona byatuma Rayon na Skol basinyana amasezeranoava uyu umwaka 2017 akazageza mu 2019.

Iyi baruwa iri mu rurimi rw’igifransa Yvan ubundi wababajwe n’uko imigendekere y’amasezerano asanzwe ahari itagenze neza, uwo atunga agatoki akaba ari Gacinya.

Izo mpamvu 6 avuga ko zatuma bongera amasezerano ni
-Amatora y’abayobozi b’inyangamugayo bashya mu muryango wa Rayon sports
- Hakaba umuntu uhagarariye Skol muri iyo komite
-Kwirukanwa cg gushyirwa ku ruhande kuri komite ihari ubu ya Rayon sport iyobowe na Gacinya Chance
-Ko Rayon sports yagira ushinzwe ibya tekinike kugirango ikipe ibeho kinyamwuga
-Kuzuza imyanya mu buyobozi tekinike bw’ikipe hajyamo abashoboye b’inyangamugayo
-Guhagarika mu maguru mashya igurishwa ry’imyenda yazanywe na Gacinya Chance inyuranyije n’amasezerano bari basanzwe bafitanye na Skol.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire