lundi 23 janvier 2017

Nyuma yo gutsindwa na APR FC muri Rayon Sports bari gushinzanya amarozi

kuri uyu wa gatandatu nibwo habaye umukino w'amateka aho ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino na APR FC igitego kimwe kubusa ,nyuma yuyu mukino rero  ishyamba si ryeru muri  Rayon Sports  kuko bamwe mubakinnyi barashinzanya amarozi.

nkuko tubikesha umuseke.com amakuru ahari aravuga ko umusore Nahimana Sashir umaze gutsindira Rayon Sports ibitego 11 mbere y'umukino yasatswe na bagenzi be mugikapu ngo bakeka ko ngo abaroga ntibatsinde,kuruhande rwa Sashir we akaba abihakana yivuye inyuma aho atangaza ko atavanywe muburundi no kuroga ngo kandi  akaba ababajwe nuko hari nabayobozi bo muri Rayon Sports babifata nk'ukuri akaba yanavuze ko ahubwo bamwirukana akagenda niba babona adashoboye akaba yemeza ko byamubabaje cyane.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire