samedi 14 janvier 2017

KU MYAKA 43, Umuzamu wa Misiri niwe ushaje mu cy’Afrika




Umuzamu urindira igihugu cya Misiri ESSAM HADARY mu gikombe cya Afrika 2017 kiri kubera muri Gabon niwe ushaje kuruta abandi bakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa. Arengeje gato ku myaka 43.
Naho umukinnyi muto ni Umunya Senegal Ismaila Sarr afite imyaka 18 y’amavuko.
Muri rusange iri rushanwa rifitemo abakinnyi 54 barengeje imyaka 30.
Mu bakinnyi 368 bose bitabiriye iri rushanwa, harimo bane batagira amakipe (clubs): umunya Togo Emmanuel Adebayor, abanya Guinea-Bissau Rudinilson Silva na Bocundji Ca, ndetse n’umunya Gabon Anthony Mfa Mezui.

Hagati aho kandi 64% by’abakinnyi bari muri iri rushanwa bakina I Burayi. 28% bakaba bakina ku butaka bwa Afrika.


N’abakinnyi 57, shampiyona ya France niyo ihagarariwe kurusha izindi mu iri rushanwa.

Mu bihugu byose uko ari 16 biri mu gikombe cya Afrika, harimo 8 byizege kugitwaraho aribyo
Egypt, Cameroon, Ghana, Ivory Coast, Democratic Republic of Congo, Tunisia, Morocco na Algeria.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire