dimanche 15 janvier 2017
PEREZIDA WA FERWAFA NA MAYOR WA RUBAVU BATANGIJE AMAVUBI U15
Ni mu muhango ukomeye ku iki cyumweru wo gufungura no kwerekana ku mugaragaro ikipe y'igihugu Amavubi atarengeje imyaka 15. Iki kikaba ari igikorwa kiramutse kibaye ngarukamwaka, abakunzi b'umupira w'amaguru bashingiraho ikizere cy'ejo hazaza h'Amavubi.
Mu ijambo rye risoza iki gikorwa Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA yashimiye Imana kuba iki gikorwa kirangiye amahoro dore ko ari kimwe mu ntego yari yarihaye ubwo yatorwaga mu 2014 , ashimira ubuyobozi bw'igihugu by'umwihariko Perezida wa repubulika nk'umukunzi w'iterambere ndetse nuwa football.
Yashimiye minisiteri ya siporo ndetse na federasiyo y'imikino yo mu mashule ku bufatanye buhari kandi bazakomeza kunoza kugirango iki gikorwa kizahoreho kandi gifite umurongo uhamye. Degaule yasoje ashimira abatekinisiye bagikoze neza ntihazemoa manyanga yo kubera cg kubeshya imyaka, ashimira WDA, n'akarere ka Rubavu kari gahagariwe na Mayor wako Sinamenye Jeremie kuba baremeye kwakira no gushyigikira iki gikorwa. Yibukije aba bana ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge byo nzitizi y'iterambere ryabo anabihanangiriza ko uzitwara nabi azajya yirukanwa.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire