vendredi 20 janvier 2017

Amwe mumateka yaranze imikino yahuje APR FC na Rayon Sports bagiye guhura kunshuro ya 45 muri shampiyona.



Harabura amasaha make, wa munsi ukagera, umukino utegerejwe na benshi ugatangira, aho kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona. 


Nyuma yo kukugezaho iby’imikino 78 imaze guha amakipe yombi mu mateka yayo, kuva atangiye kwesurana mu rw’imisozi 1000, kuri uyu wa Gatanu  turibanda ku mikino 44 imaze guhuza amakipe yombi muri shampiyona, ndetse n’uburyo abakinnyi bamwe bagiye babyitwaramo.

Ntabwo tuza kugereranya uwatwaye shampiyona nyinshi kuko batazihanganiye ari babiri, ahubwo reka twirebere mu mikino 44 aya makipe amaze guhuriramo muri Shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports yatsinzemo imikino 13, APR FC itsindamo 17, zinganya imikino 14.

Muri iyo mikino 44 ya Shampiyona hamaze kubonekamo ibitego 125. Rayon Sports yatsinzemo ibitego 60 mu gihe APR FC yinjijemo ibitego 65.

Mu myaka 10 ishize, imikino ibiri; uwo kuwa 11 Kamena 2006, n’uwo mu Ukwakira 2015, ni yo yonyine amakipe yombi yanganyijemo ubusa ku busa .

Imikino 7 muri 25 iheruka ni yo yagiye irangira imwe muri izi ibashije gutsinda indi idakozemo (Gutsindana ku busa).

N’ubwo nta kipe ijya ibasha gutsinda indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura muri shampiyona, muri Shampiyona yo mu mwaka 2003-2004 ikipe ya APR FC yatsinze umukino ubanza ku bitego 3-1 irongera itsinda uwo kwishyura 1-0, mu gihe umwaka wari wabanje Rayon Sports yatsinze umukino ubanza 1-0 irongera itsinda mu mukino wo kwishyura 4-1.
APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports kabiri muri shampiyona ya 2014/15, ubwo yatsindaga igitego 1-0 mu mukino ubanza, ikongera gutsinda Rayon Sports ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura.
Sina Jérôme wakiniraga Rayon Sports ni we umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya shampiyona yahuje amakipe yombi dore ko yatsinze mu bihe bitandukanye ikipe y’APR FC ibitego 6.
Kuva aya makipe atangiye guhura, Davis Kasirye umugande kuri ubu ukinira DCMP i Congo, ni we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo; Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil n’abandi bagiye batsindamo ibitego 2 ku mukino umwe wa shampiyona.

Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Ngabo Albert, Bizimana Djihad, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel na Djamar Mwiseneza (APR FC) nibo bakinnyi bakiniye amakipe yombi, banakina imikino yahuje amakipe yombi muri shampiyona.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, ni uwo Rayon Sports yanyagiyemo APR FC 4-0 kuwa 3 Gicurasi 2016.

Umunsi wa 14 wa shampiyona

Kuwa Gatanu
  • Police Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
Kuwa Gatandatu
  • APR Fc vs Rayon Sports (Amahoro Stadium, 15.30)
  • Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi, 15:30)
  • Bugesera Fc vs Etincelles Fc (Bugesera, 15:30)
Ku Cyumweru
  • Mukura VS vs Musanze Fc (Huye, 15:30)
  • SC Kiyovu vs Marines Fc (Stade de Kigali, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Kirehe Fc (Stade de Gicumbi, 15:30)
  • Amagaju Fc vs Pepiniere Fc (Nyamagabe, 15:30)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire