samedi 28 janvier 2017

Rayon Sports ishoje imikino ibanza kumwanya wa mbere nyuma yuko APR FC itakarije I Bugesera.



Mumukino wabereye I Bugesera kuri uyu wa gatandatu aho APR FC yari yakiriwe na Bugesera maze amakipe yombi anganya 1-1.

APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ifate Rayon Sports kumanota nyuma yuko Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu 3-0 ariko ntibyakundiye APR FC yanganyije na Bugesera ,  Abdallah Gwindo yatsindiye Bugesera mugice cya mbere  cyiza kwishyurwa na Bigirimana Issa muntangiriro z'igice cya kabiri.

Ibi bikaba bivuze ko Rayo Sports isoje imikino ibanza (phase alle)ari iya mbere namanota 36 mugihe APR FC ifite 34.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu AS Kigali yatsinze Espoir 1-0 cya Ndaka Frederic kumunota wa 90,Kirehe yatsinze Mukura 3-1,Etincelles 1-0 Amagaju,Musanze 3-0 Sunrise.
Kucyumweru:
Police FC vs Marine(stade Umuganda)
Pwpiniere vs Gicumbi(Ruyenzi)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire