dimanche 29 janvier 2017

Irebere abakinnyi bakina inyuma bamaze kugora Cristiano Ronaldo

Umusore Cristiano Ronaldo ntawashidikanya kubuhanga bwe ndetse nubushobozi bwe ,uyu musore akaba ariwe uheruka  kwegukanye Ballon d'or ya 2016,uyu musore ukomoka mugihugu cya Portugal akaba afite imyaka 31.

Uyu musore uzwi cyane nka CR7 mugihe amaze akina hari abasore bagiye bamugore baba Defenseur,urashaka kubamenya?irebere urutonde rwabo bakinnyi.


5.SERGIO RAMOS


Uyu musore  usanzwe akinana na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid ariko we akaba akomoka muri Espagne agora cyane CR 7  cyane cyane nkiyo umwe ari mu ikipe y'igihugu bakaza gucakirana.
Mumwaka wa 2012 ubwo Portugal yakinaga na Espagne mugikombe cy'iburayi muri 1/2 Sergio Ramos ntiyoroheye CR7 kuburyo umukino warangiye atanagaragaye.

4. ERIC ABIDAL


Uyu musore ukomoka mugihugu cy'ubufaransa  yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Barcelone aho yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona itozwa na Pep Guardiola nawe ari mubagora CR7.
Ubwo Real  madrid yakinaga na Barcelone umutoza Jose Morinho akigera muri Real madrid agatsindwa ibitego 6 aho umusore Cristiano Ronaldo yari yitezwe cyane muri uyu mukino ariko biza kurangira Eric Abidal adahaye ubuhumekero CR7.

3. ALESSANDRO NESTA


uyu musore ukomoka mubutaliyani yagaragaje ko ari igihangange ubwo ikipe ya AC Milan yakiniraga yaje guhura na Manchester United ubwo CR7 yarakiyikinira mumwaka wa 2006-2007 bakaba bari bahuriye mumikino ya Champions league ,uyu mukino warangiye Man Utd bayitsinze 3-0 ariko icyagaragaye nuko ALESSANDRO NESTA yafashe CR7 umukino ukarangira ntamuntu umuciye Iryera.

2. ASHLEY COLE


Ashley Cole na Ronaldo bahuye inshuro nyinshi muri shampiyona y'ubwongereza aho Cole yakiniraga Arsenal akaza kuyivamo akerekeza muri Chelsea ariko ntiyigeze yorohera Cristiano Ronaldo.
Cole akiri muri Arsenal ntago ubushobozi bwe kuri CR7  ariko akigera muri Chelsea yatangiye kwerekana ko ashobora CR7 cyane,Cole akaba akomoka mubwongereza.

1. DIEGO GODIN


Godin ukomoka muri Uruguay ariko akaba asanzwe akinira Athletic Madrid akunze kugaragara cyane iyo Real Madrid yahuye na Athletic Madrid aho atajya atuma Cristiano yinyagambura na gato .

Mumukino  wahuje aya makipe mumwaka wa 2015 aho Athletic Madrid yihanije Real Madrid kubitego 4-0 byabaye agahuma munwa kuko iminota 90 yarangiye ntamuntu uciye iryera CR7 aho  DIEGO GODIN yari yamushyizeho ijisho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire