mercredi 18 janvier 2017

Abouba Sibomana wari witezwe gukina kumukino w’amateka ashobora kutemererwa.



Ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports bwo kuba Sibomana Abuba yahabwa licence agakina umukino uzabahuza n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu nta gaciro bwahawe, ndetse uyu mukinnyi ngo agomba gutangira gukina mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

 
Nyuma yo gusinyisha Sibomana Abuba ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ikipe ya Rayon Sports yari yamaze kubona ITC (International Transfer Certificate) y’uyu mukinnyi kuva mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya, yifuzaga yazamwifashisha bakina na APR FC.

Amakipe yombi kuri ubu atandukanywa n’amanota atatu mbere yo guhurira mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2016.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yari yatangaje ko Moussa Camara na Abuba Sibomana bagomba gutangira ku mukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle akaba yabwiye itangazamakuru ko abakinnyi bose bashya bazatangira gukina shampiyona mu mikino yo kwishyura.
Ku rundu ruhande ariko, muri komisiyo y’amarushanwa ya FERWAFA, bagatangaza ko igihe Abuba yaba yamaze kubona ITC [yabonetse] byoroshye kuba yahabwa licence ndetse agakina umukino wo mu mpera z’iki cyumweru.
Si Rayon Sports gusa yaguze abakinnyi batatu bashya barimo; Abuba Sibomana, umunya-Mali Kone [hagitegerejwe transfer ye], na Mugabo Gabriel igongwa n’iki kibazo dore ko n’ayandi makipe arimo Bugesera FC yazanye umukinnyi wo muri Nigeria, Sunrise FC yaguze Etienne Nguila wo muri Cameroun n’ikipe ya AS Kigali zamaze gukurirwa inzira ku murima na FERWAFA nubwo bifuzaga ko bakoresha abakinnyi babo bashya guhera ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire