vendredi 13 janvier 2017

GACINYA Chance mu nzira zo kwirukanwa mu buyobozi bwa Rayon sports


Perezida wa Rayon sports FC Gacinya Chance yambuwe zimwe mu nshingano. Ubu akaba yamaze gufatirwa ibyemezo bikomeye n’Umuryango wa Rayon Sports birimo kuba atemerewe kongera kugurisha umukinnyi muri iyi kipe bitewe n’amanyanga ashinjwa kuba yarakoze ubwo yajyaga kugurisha ba rutahizamu babiri, Davis Kasirye na Ismaila Diarra muri DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa bamwe bu bakunzi ba Rayon sports ntibakozwa ayo manyanga kubera ko bishimira uburyo kuva Gacinya yatorerwa kuyiyobora umwaka ushize akayihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, nubu ikipe ikaba iri kwitwara neza.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko uretse no gukurikirana ayo manyanga, Perezida Gacinya yamaze kwamburwa uburenganzira bwo kongera kugira umukinnyi agurisha ndetse hamaze iminsi hakorwa inama zimusaba kwegura nubwo atarabyemera.
Ari nayo mpamvu 3 muri 5 bari bagize ubuyobozi bw'umuryango ubushize bari beguye  kubera ko gacinya yanagga kwegura nkuko babimusabaga.
Gacinya n'umunyamabanga wa Rayon Gakwaya Olivier bakaba batungwa urutoki mu kuba barazanye agatotsi mu masezerano Skol ifitanye na Rayon sports.
Hari n’amakuru avuga ko Gacinya n’abo bafatanya mu kuyobora ikipe bashaka kugurisha rutahizamu w’umunya-Mali, Moussa Camara wari waje gusimbura abo yatakaje akaba ari umwe mu nkingi za mwamba zayo.
Kuri uyu wa Gatanu kandi hateganyijwe inama igomba guhuza abayobozi b’abafana ba Rayon Sports bahagarariye amatsinda atandukanye (Fan Clubs) bahura n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports biga ku buryo ikipe iyobowe n’ibindi bibazo biyigaragaramo bishobora kuyibera inzitizi zo kugera ku musaruro ishaka.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire