mardi 17 janvier 2017

Abouba Sibomana yamaze kubona ITC ashobora no kugaragara kumukino uzahuza Rayon Sports na APR FC.



Nyuma y’uko umusore Abouba Sibomana Abouba atandukanye n’ikipe ya Gor Mahia yo mugihugu cya Kenya agahita asinyira ikipe yahoze akinira ya Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu ,amakuru akaba yavugaga ko atarabona ibyangombwa bkuburyo yagaragara kumukino wo kuri uyu wa gatandatu uzahuza Rayon Sports na mukeba APR FC ubu  ikiri kuvugwa nuko yamaze kubona ibyangombwa byose.

Ibi byangombwa yabonye akaba ari ITC(international transfer certificate) imukura muri federation ya Kenya imuzana muri FERWAFA.

Abouba naramuka abonye Licence ya Ferwafa akaba nawe ari mubo abafana bifuza ko umutoza Masudi Djuma yazifashisha mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona Rayon Sports izaba yasuye APR FC kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire