Mu mukino wa mbere muri ibiri bagomba gukinira mu
majyepfo y’u Rwanda, APR FC batakaje imbere y’Amagaju FC yari yabakiriye
i Nyamagabe, banganya 0-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa
shampiyona.
APR yatanze Amagaju kwinjira ku mukino ibona uburyo bubiri
bwashoboraga gutanga igitego kuri Issa Bigirimana, ariko umupira umwe
ufatwa neza na Muhawenayo Gad mu gihe undi mupira warengeye ku ruhande
rw’izamu.
Amagaju yakiniraga cyane mu kibuga hagati, anarinda izamu ryayo,
yabonye uburyo butandukanye bwo gutera mu izamu kuri Habimana Hassan
umupira uca hejuru y’izamu rya Ntaribi, mu gihe Shaban Hussein yabonye
uburyo bubiri burimo umupira wa coup-franc yateye ugafatwa na Ntaribi
mbere yuko atera hanze umupira wari uhushijwe na Usengimana Faustin.
APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku munota wa 33 ku mupira
wahinduwe na Patrick Sibomana, umunyezamu Gad uramucika, Rutanga ashatse
kuwutera mu izamu, Gad arawusubirana.
Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwo ku munota wa 38, ku mupira wahinduwe na
Sibomana Patrick, Rutanga ashyizeho umutwe umupira ufatwa neza na Gad.
Amagaju yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri , yiharira
iminota 10 ibanza yacyo ndetse yashoboraga kubona penaliti ku ikosa
Bokatola Yves yakorewe na Ngando Omar, umusifuzi arabyirengagiza mu gihe
undi mupira wahinduwe na Buregeya, wafashwe na Ntaribi.
Iyi kipe y’i Nyamagabe yabonye ubundi buryo ku munota wa 58, ku ikosa
Nshimiyimana Imran yakoreye kuri Lireko Yves, Tschabalala umupira
awutera hejuru y’izamu rya APR FC yari imaze kwinjizamo Benedata Janvier
mu mwanya wa Nsabimana Aimable.
Nyuma y’iminota itatu, APR FC bakoze impinduka ya kabiri, Sekamana
Maxime asimbura Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza mu minota
63 yamaze mu kibuga, hari mbere y’uko umukino uhagarara gato havurwa
umunyezamu Gad w’Amagaju FC.
Nyuma y’uburyo bwahushijwe na Issa Bigirimana, Amagaju na yo yabuze
igitego cyari cyabazwe ku munota wa 75, Hassan acomekeye umupira
Manishimwe Jean de Dieu ananirwa kuwurenza Ntaribi Steven bari
basigaranye, urengera ku rundi ruhande.
APR FC bakomeje gusatira Amagaju bashaka igitego, ariko banakora
impinduka zitandukanye, Sibomana Patrick asimburwa na Habyarimana
Innocent, ariko iminota y’umukino irangira banganya 0-0, APR FC igira
amanota 35 n’umukino umwe w’ikirarane, inota rimwe inyuma ya Rayon
Sports itarakina imikino ibiri.
SRC:Ruhagoyacu.com