Abayobozi babiri bo mu ishyirahamwe ry’umukino wa
Volleyball hano mu Rwanda bari mu maboko ya Police, aho bakurikiranweho
kugira uruhare muri ruswa y’amafaranga yabaye mu gihe cy’amatora yabaye
muri iri shyirahamw ndetse na mbere ya ho.
Abari mu maboko ya police kugeza ubu ni umunyamabanga wa FRVB,
Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi w’iri shyirahamwe rya Volleyball,
Uwera Jeannette nk’uko tubikesha ACP Theos Badege.
"Babiri nibo bari mu maboko ya polisi kuva ejo hashize [kuwa
Gatatu], barakekwaho kugira uruhare muri ruswa y’amafaranga mu gihe
cy’itegurwa ry’amatora. Iperereza rirakomeje."
Amakuru agerakuri RuhagoYacu, ni uko hashobora kuba harakoreshejwe
amafaranga arenga miliyoni 12 yavuye kuri compte ya FRVB, yose
yakoreshejwe muri aya matora.
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatandatu, nibwo muri FRVB,
ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda habaye amatora ya komite
nshya, aho yegukanwe ya Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora FRVB,
atsinze Karekezi Léandre wari uvuye muri Gisagara Vollleyball Club ku
majwi 18 ku 9 mu banayamuryango 27 bari bemerwe gutora.
Kansiime Kagarama Julius yatorewe kuba visi perezida wa mbere wa FRVB
atowe n’amajwi 25 (asanzwe kuri uyu mwanya). Ribanje Jean Paul yabaye
visi perezida wa kabiri atowe ku majwi 19 kuko yahigitse Ruterana
Francois wagize amajwi umunani (8).
Mu gutora abazakomeza kuyobora komite y’inama y’intekorusange,
Mutwarasibo Philbert yatowe nka perezida ahigitse Kabera Callixte wari
watanzwe n’ikipe ya UTB Volleyball Club.
Umunyamabanga w’intekorusange yabaye Mfashimana Adolbert, umubitsi
aba Uwera Jeannette naho umugenzuzi w’imali aba Umutesi Marie Josee.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire