mardi 21 février 2017

Amagaju ahagamye APR FC, ayibuza gufata umwanya wa mbere

Mu mukino wa mbere muri ibiri bagomba gukinira mu majyepfo y’u Rwanda, APR FC batakaje imbere y’Amagaju FC yari yabakiriye i Nyamagabe, banganya 0-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa shampiyona.

APR yatanze Amagaju kwinjira ku mukino ibona uburyo bubiri bwashoboraga gutanga igitego kuri Issa Bigirimana, ariko umupira umwe ufatwa neza na Muhawenayo Gad mu gihe undi mupira warengeye ku ruhande rw’izamu.
Amagaju yakiniraga cyane mu kibuga hagati, anarinda izamu ryayo, yabonye uburyo butandukanye bwo gutera mu izamu kuri Habimana Hassan umupira uca hejuru y’izamu rya Ntaribi, mu gihe Shaban Hussein yabonye uburyo bubiri burimo umupira wa coup-franc yateye ugafatwa na Ntaribi mbere yuko atera hanze umupira wari uhushijwe na Usengimana Faustin.
APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku munota wa 33 ku mupira wahinduwe na Patrick Sibomana, umunyezamu Gad uramucika, Rutanga ashatse kuwutera mu izamu, Gad arawusubirana. Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwo ku munota wa 38, ku mupira wahinduwe na Sibomana Patrick, Rutanga ashyizeho umutwe umupira ufatwa neza na Gad.
Amagaju yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri , yiharira iminota 10 ibanza yacyo ndetse yashoboraga kubona penaliti ku ikosa Bokatola Yves yakorewe na Ngando Omar, umusifuzi arabyirengagiza mu gihe undi mupira wahinduwe na Buregeya, wafashwe na Ntaribi.
Iyi kipe y’i Nyamagabe yabonye ubundi buryo ku munota wa 58, ku ikosa Nshimiyimana Imran yakoreye kuri Lireko Yves, Tschabalala umupira awutera hejuru y’izamu rya APR FC yari imaze kwinjizamo Benedata Janvier mu mwanya wa Nsabimana Aimable.
Nyuma y’iminota itatu, APR FC bakoze impinduka ya kabiri, Sekamana Maxime asimbura Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza mu minota 63 yamaze mu kibuga, hari mbere y’uko umukino uhagarara gato havurwa umunyezamu Gad w’Amagaju FC.
Nyuma y’uburyo bwahushijwe na Issa Bigirimana, Amagaju na yo yabuze igitego cyari cyabazwe ku munota wa 75, Hassan acomekeye umupira Manishimwe Jean de Dieu ananirwa kuwurenza Ntaribi Steven bari basigaranye, urengera ku rundi ruhande.
APR FC bakomeje gusatira Amagaju bashaka igitego, ariko banakora impinduka zitandukanye, Sibomana Patrick asimburwa na Habyarimana Innocent, ariko iminota y’umukino irangira banganya 0-0, APR FC igira amanota 35 n’umukino umwe w’ikirarane, inota rimwe inyuma ya Rayon Sports itarakina imikino ibiri.

SRC:Ruhagoyacu.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire