dimanche 26 février 2017

Perezida wa FIFA Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Hotel ya FERWAFA



Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h nibwo umuyobozi mukuru wa FIFA, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’Ubusuwisi yageze mu Rwanda, igihugu cya gatatu cya Afurika asuye kuva yatorerwa kuyobora FIFA  muri Gashyantare 2016.





Uyu mugabo w’imyaka 46 yahise ajya kuri stade Amahoro kureba igice cya mbere cy’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda Police FC yanganyije na Rayon sports 2-2.



Nyuma y’igice cya mbere cy’uyu mukino yahise ajya ku ntego yamuzanye mu Rwanda yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Hotel y’inyenyeri enye FERWAFA izubaka ku bufatanye bwa FIFA na Leta y’u Rwanda.



Muri uyu muhango byamejwe ko iyi Hotel ya izubakwa mu mezi 18 ikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu na miliyoni 850 FRW.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire