dimanche 12 février 2017

APR FC inganyirije muri Zambia na Zanaco FC 0-0

Ikipe ya APR FC inganyije na Zanaco fc 0-0 mu mukino ubanza w’amarushanwa  y’amakipe yabaye ayambere iwayo, umukino wabereye kuri Nkolima staium mu gihugu cya Zambia.
Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Zanaco fc ariyo yataka cyane dore ko yo yariri no murugo ikibuga ikizi neza ariko ipe ya APR FC nk’ikipe yari hanze yihagararaho, ku munota wa 30 ikipe ya APR FC yahise yiga umukino wa Zanaco bahita bawica babifashijwemo na Amran noneho APR nayo itangira kubata gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0. Igice cya kabiri ikipe ya Zanaco yahise ikora impinduka bashyiramo umukinnyi ukina ku ruhande wihuta cyane kugira ngo bakoreshe impande kuko hagati bari abasore ba Jimmy bari bahishe bituma Zanaco nanone itangira yataka cyane gusa Jimmy Mulisa nawe yahise azanamo Nkinzingabo Fiston maze Djihad agarukmo hagati noneho APR nayo itangira kubataka gusa n’ubundi umukino urinda urangira nta kipe ibashije kubona igitego.
APR FC iragera mu Rwanda kuri iki cyumweru saa sita zuzuye ahoirahita itangira kwitegura umukio wo kwishyura uteganyijwe muri weekend itaha.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire