mercredi 22 février 2017

Rwatubyaye ni umukinnyi wa APR FC ku buryo bwemewe n’amategeko-Camarade


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahamije ko kugeza magingo aya myugariro Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wabo ndetse ko byasaba ibiganiro birambye kugirango hagire ikipe bamutizamo muri uyu mwaka wa shampiyona.
Ibi bikaba bitangajwe mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze iminsi bwemeza ko uyu musore bamusinyishije kera, ndetse ko bizera ko azabakinira mu mukino ukurikira wa shampiyona bafitanye na Police kuri uyu wa gatandatu.
Ikipe ya Rayon Sports, yasinyishije Rwatubyaye Abdoul mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2016, nyuma yaho uyu musore yari aboneye ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya Topolcana bishobora kwanga. Uyu musore wakurikiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, gusinya kwe kwakurikiwe n’amagambo menshi ndetse birangira atagaragaye na rimwe mu myitozo ya Rayon Sports.
Rwatubyaye wahise werekeza ku mugabane w’Uburayi gushaka ikipe bikarangira byanze, yaje kugaruka mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare, nyuma y’iminsi yari amaze ategerejwe ariko bikarangira ataje. Ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze mu muvugizi wayo Gakwaya Olivier, badutangarije ko bishimiye kuza k’uyu musore.
“Birashimishije kuko ni umukinnyi wacu. Icyiza kurushaho ni uko umwanya akinaho twari tumaze iminsi dufiteho ibibzo by’imvune. Turizera ko hari kinini azadufasha”.
Nubwo Rayon Sports ihamya ko Rwatubyaye Abdoul ari umukinnyi wayo, muri APR FC babibona ukundi. Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya APR FC kuri uyu mugoroba, Kalisa Adolphe Camarade, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu myugariro ari uwabo kugeza kuri uyu munsi.
Camarade yagize ati: “Rwatubyaye kuva hambere twarabivuze ko ari umukinnyi APR FC yatije muri Topolcana. Yagize amahirwe make ntiyashobora gukomezanya na yo gusa kuri ubu ni umukinnyi wacu”.
“Twabonye ibaruwa ya Rayon Sports imusaba gusa iza mu gihe twarimo dutegura imikino itandukanye. Kuba baratwandikiye ni uko bemera ko ari umukinnyi wacu”.
“Tuzavugana(niba bashaka kumukinisha) kandi aha ho bizasaba ko hakurikizwa amategeko ya FIFA, CAF na Ferwafa. Ntabwo bizagenda nkuko byagenze kuri ba Yves(Rwigema) na Nova(Bayama) kuko hariya byasabye ubwumvikane gusa. Ubu ho hazakurikizwa amategeko”.
Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wa shampiyona kuri uyu wa gatanu, izahuramo na Mukura i Huye. Uyu, ni umukino wa kabiri igiye gukina nyuma yo gukina imikino nyafurika, mu gihe Rayon Sports bahanganiye igikombe nta mukino numwe yakinnyemo. Abajijwe kuri ibi, umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko na we byamutunguye, mu gihe umunyamabanga wa APR FC we yirinze kugira icyo abivugaho.

SRC:igihe.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire