mardi 7 février 2017

Avram Grant watozaga ikipe y'igihugu ya Ghana yasezeye kuri ako kazi nyuma yo kutitwara neza muri AFCON


Umunya-Israel, Avram Grant watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko atabashije kugera ku byo yari yasezeranye ko azahesha iki gihugu igikombe cya Afurika (CAN) cy’uyu mwaka ahubwo bikarangira abuze n’umwanya wa gatatu yatwawe na Burkina Faso.



Grant wari umaze imyaka ibiri ari umutoza mukuru wa Ghana, yari yarahawe inshingano zo gutegura ikipe ikomeye izabasha gutwara igikombe cya Afurika iki gihugu kiri mu bya mbere ku mugabane bifite amateka akomeye muri ruhago kimaze imyaka 35 kitazi uko gisa.

Uyu mugabo wigeze gutoza na Chelsea mu Bwongereza, kuri uyu wa Kabiri nibwo yahuye na perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, Kwesi Nyantakyi amumenyesha ko igihe kigeze kugira ngo asezere ajye mu zindi nshingano nk’uko BBC ibitangaza.

Yagize ati “Nagize ibihe byiza hano muri Ghana nyuma yo gufata ikipe y’igihugu yari ivanye ibikomere byo kutitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2014 ngerageza kongera kubaka ikipe nyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika yaherukagaho mu myaka 23 ndetse no muri ½ cy’iri rushanwa uyu mwaka.”

“Ntewe ishema no kuba nsize ikipe y’ababigize umwunga, ifite abakinnyi bakomeye kandi bafite imyaka ikiri mike. Nizeye ko bazagera kuri byinshi byiza mu gihe kizaza. Ukunshyigikira n’urukundo by’abafana ni ikintu ntazibagirwa.”

Grant mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze atoza Ghana hagiye habamo ibibazo bitandukanye hagati y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu na Minisiteri ya Siporo byagiye bituma umusaruro w’ikipe uba muke gusa yabafashije kugera ku mukino wa nyuma wa CAN 2015 ubwo batsindwaga na Cote d’Ivoire kuri penaliti.

Uyu mwaka Ghana yaje ari kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe cyane ndetse ibigaragaza muri 1/4 isezerera Congo Kinshassa gusa muri 1/2 itungurwa na Cameroun iyisezerera ku bitego 2-0 no mu guhatanira umwanya wa gatatu itsindwa na Burkina Faso 1-0.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire