dimanche 5 février 2017

Volleyball: Gustave yatsinze Leandre bimworoheye cyane.

Volleyball: Gustave yatsinze Leandre bimworoheye cyane.


Muri weekend ishize taliki ya 4 Gashyantare habaye amatora ya Federation ya volleyball. Hahanganye abagabo 2 barimo Nkurunziza Gustave umaze imyaka 8 mu iyo federation ifatwa nkaho ariyo irusha andi ma federations akorera mu Rwanda mu bijyanye no kuzamura impano z'abana bato bakazavamo abakinnyi dore ko bafite centres zisaga 40 mu gihugu hose. Imyaka ine Gustave yayimaze ari umubitsi nyuma indi ine iheruka yari perezida wa Federation aho bwa mbere mu mateka u Rwanda rwatsinze cameroun inshuro 2 ndetse rwigaranzuramo ikipe ya kenya habaho no kubona ticket yo kwitabira imikino y'isi mu byiciro binyuranye.

Ku rundi ruhande yari ahanganye na Leandre Karekezi wayoboye adategwa akarere ka Gisagara imyaka 8, akubakira inzu y'imikino gymnase y'gatangaza muri ako karere. yanashyigikiye ku rwego rwa mbere mu gihugu imikino y'abamugaye. Azwiho kandi kuba yarakinnye mu ikipe y'igihugu ya volleyball igihe kirekire.


Ku iyo foto yari  Leandre yambaye numero 6, ari kumwe na Karabaranga 4, Rulisa 10, Michel 3, Pacifique 7, Ryambabaje 9, bakiniraga ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda.

Mu mpamvu zatumye abanyamuryango bongera kugirira ikizere Gustave harimo kuba abizeza ko ikipe y'igihugu ya volleyball igiye kuba intashyikirwa mu marushanwa izitabira uyu mwaka, no gukomeza kuzamura umubare w'abakinnyi babigize umwuga b'abanyarwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire