dimanche 19 février 2017
FERWAFA yatangaje abatoza 3 bazakurwamo UMUTOZA W’AMAVUBI
Uhereye i bumoso: Antoine Hey , Jose Rui Lopes Aguas, Raoul Savoy bazavamo utoza Amavubi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze guhitamo abatoza 3 mu batoza 8 bari bakoreshejwe ‘interview’ mu rwego rwo gushakamo uzatoza ikipe nkuru y’umupira w’amaguru y’abagabo, Amavubi.
Nkuko urubuga rwa FERWAFA dukesha iyi nkuru rubitangaza, ‘interview’ yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype hagati muri iki cyumweru dusoje.
Abageze mu cyiciro cyanyuma ni:
1. Antoine Hey (Germany)
2. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
3. Raoul Savoy (Switzerland)
Gusa igitangaje muri ibi nuko amazina yahabwaga amahirwe anakomeye mu butoza ku isi no muri Afrika nka Georges Leekens wigeze gutozaho Belgium, Paul Put watojeho Burkinafaso ,Peter James Butler (England) , Winfried ‘Winni’ Schafer (Germany) wigeze gutwara igikombe cy'Afrika na cameroun na Samson Siasia (Nigeria) atariyo agaragaye muri 3 bambere.
Aba batoza uko ari 3 batumijwe i Kigali gukora ikizamini cy’ibazwa ryanyuma. Iki kizamini giteganyijwe kuwa mbere tariki 27 Gashyantare 2017. Nyuma y’ibizava muri iri bazwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nibwo rizaboneraho gutangaza umutoza mushya w’Amavubi.
Uzatoranywa , biteganyije ko azatangira akazi muri Werurwe 2017. Mu nshingano afite harimo gushaka uko u Rwanda rwabona itike yo gukina irushanwa rya CHAN 2018 rizabera muri Kenya, akanafasha u Rwanda i gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2019.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire