mardi 14 février 2017

Didier Gomez Da Rosa ntari mu batoza 8 bazakurwamo uwatoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryashyize hanze urutonde rw’abatoza 8, bazakurwamo umwe watoza Amavubi mu gihe kiri imbere, agasimbura Jonathan McKinstry.

 
Kuri uru rutonde rw’abatoza 8, ntago hagaragaraho Didier Gomez Da Rosa wari mu rutonde rw’abatoza 52, bari basabye ko batoza u Rwanda, akaba yaratoje ikipe ya Rayon Sports muri 2013, akanayihesha igikombe cya shampiyona.
Ijonjora ryabaye ku wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare, ahakorera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasize abatoza 8 aribo batoranyijwe.
Urutonde ruragaraho abandi batoza bakomeye bifuza aka kazi, barimo umunya Nigeria Samson Siasia , umubiligi George Leekens n’abandi.
Urutonde rw’abatoza 8 batoranyijwe:

1. Antoine Hey (Germany)
2. Georges Leekens (Belgium)
3. Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
4. Paul Put (Belgium)
5. Peter James Butler (England)
6. Winfried ‘Winni’ Schafer (Germany)
7. Raoul Savoy (Switzerland)
8. Samson Siasia (Nigeria)

1 commentaire:

  1. mwiriwe Regis kuri sure daily mwajya mudushyiriraho igihugu izirakina ziturukamo,iratsinda n'iratsindwa ,isaha umukino urabera,ndetse n'ubwoko bw'umukino soit niba ari shampiona cyangwa igikombe runaka murakoze dukunda ubusesenguzi bwanyu.

    RépondreSupprimer