jeudi 9 février 2017

PIERROT, SHASSIR, CAMARA bayoboye Rayon ijya muri Sudani y’Epfo

 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 18 ikipe irajyana muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu.
Rayon Sports izakina umukino ubanza uzabahuza na Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo muri CAF Confederation Cup.
Muri uru rutonde rwa 18 rwamaze gushyirwa ahagaragara, ntiharimo Niyonzima Olivier ’Sefu’ bivugwa ko ataramera neza nyuma yo kubagwa urutoki, nubwo yari yatangiye imyitozo.
Rayon Sports ikaba yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro, aho ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Juba, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Ku myitozo ya nyuma ku stade Amahoro umwe mu bakunzi ba Rayon Hadji Yousouf Mudaheranwa akaba yemereye buri mukinnyi 100.000 FRW mu gihe basezerera iyo kipe.

Urutonde rwa 18 Rayon Sports irajyana:

Abazamu:
  • Ndayishimiye Eric
  • Mutuyimana Evariste
Ba myugariro:
  • Manzi Thierry
  • Mutsinzi Ange
  • Munezero Fiston
  • Mugabo Gabriel
  • Ndacyayisenga Jean D’Amour
  • Irambona Eric
  • Sibomana Abouba
Abakina hagati:
  • Kwizera Pierrot
  • Mugisha Francois
  • Mugheni Fabrice
  • Manishimwe Djabel
  • Nova Bayama
  • Nshuti Dominique Xavio
Ba rutahizamu:
  • Nahimana Shassir
  • Mousa Camara
  • Lomami Frank

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire