lundi 6 février 2017

Tuyisenge ‘Pekinho’ utarahiriwe muri AS Kigali yasinyiye Musanze FC


Umukinnyi wo hagati usatira Tuyisenge Pekeyake bita Pekinho yasheshe amasezerano na AS Kigali yari yaramuhagaritse, asinyira Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene “Lumumba”.
Tuyisenge Pekeyake yavuye muri AS Kigali ajya muri Musanze FC
Tuyisenge Pekeyake yavuye muri AS Kigali ajya muri Musanze FC
Umupira w’amaguru ntiwahiriye umwe mu bagaragazaga impano ikomeye mu myaka umunani ishize. Tuyisenge Pekeyake yiswe ‘Pekinho’ n’uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Blanco Tucak muri 2009.
Uyu musore wari ukiri mutoza yagaragazaga impano ikomeye bituma ava mu mikino y’amashuri yisumbuye ahita ajya muri Rayon sports. Amacenga n’imipira ivamo ibitego yatangaga byamuhesheje n’umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Nyuma umupira we watangiye gusubira inyuma. Ubu yari muri AS Kigali ariko atabona umwanya uhoraho byatumye ahitamo gusinyira Musanze FC.
Tuyisenge Pekinho yabwiye Umuseke ati: “Sinahiriwe muri AS Kigali. Nagize ibihe bitari byiza mu gihe nahamaze. Amezi ya nyuma yo yangoye kurushaho kuko umutoza (Eric Nshimiyimana) yampagaritse nkakorera imyitozo mu ikipe ya kabiri. Ntekereza ko imyaka ndimo ari iyo gukina kuko niko kazi kanjye. Sinakomeza kwicara kandi hari amakipe anshaka. Nasinyiye Musanze umwaka n’igice. Ntekereza ko hageze ngo abantu babone ko ntarangiye”
Pekinho avuga ko ajyanye muri Musanze FC intego yo gukora cyane byafasha ikipe ye kurangiriza imbere ya AS Kigali ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League.
Imikino ibanza yarangiye Musanze ari iya  karindwi (7) n’amanota 21 irushwa na AS Kigali ya kane amanota umunani.
Ni umukinnyi uzwiho kugira amacenga menshi
Ni umukinnyi uzwiho kugira amacenga menshi
Muri 2009 Pekinho yari umwe mubo ikipe y'igihugu Amavubi agenderaho
Muri 2009 Pekinho yari umwe mubo ikipe y’igihugu Amavubi agenderaho

SRC: umuseke.rw

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire