Uyu mukino
watangiye ku isaha ya 15:26 ku zuba ryinshi cyane ariko ritabujije ko
Rayon Sports yatangiye nta gihunga dore ko bari imbere y’abanyarwanda
benshi biganjemo abasirikari bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani
y’Epfo bari baje kiyishyigikira. Igice cya mbere cy’uyu mukino
cyarangiye ari 0-0 kikaba cyaranzwe no kwiharira umukino kwa Rayon
Sports itakanzwe n’ubushyuhe bwa degre 43 bakiniragaho.
Wau Salam
nk’ikipe yari iri iwayo yagerageje gusatira izamu rya Bakame ariko
abahungu ba Masudi bakomeza kwerekana ko nta bwoba batewe n’abanyasudani
y’epfo. Ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bwiza bwo
kubona igitego bwari buturutse kuri koruneri ariko ntibyabahira.
Nova
Bayama, Nshuti Savio na Moussa Camara babifashijwemo na Kwizera Pierrot
bakomeje kugerageza kubotsa igitutu kinshi ariko ntibyaborohera
gufungura izamu. Ku munota wa 31 Pierrot yarekuye umuzinga w’ishoti
waganaga mu izamu maze umukinnyi wa Wau arawitambika byaje gutuma
umukino uhagarara akanya ariko uyu mukinnyi aza kugaruka umukino
urakomeza.
Igice cya
kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Wau gusa ntibyamaze akanya
kuko Rayon Sports yahise isubira mu mukino ihita inabona igitego ku
munota wa 54 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku ishoti rikomeye
yateye nyuma y’akazi kari gakozwe neza na Nova Bayama na Pierrot. Iki
gitego cyongereye imbaraga abasore ba Rayon sports bahise bashimangira
icyizere ko byose bishoboka, nyuma y’iminota itagera kuri 3 Camara
yahushije uburyo bw’igitego cya kabiri aho umupira yari ahawe neza na
Savio yawuteye ukagarurwa n’igiti cy’izamu.
Al Salam
Wau yaje kubona amahirwe akomeye ariko umukinnyi wayo ayapfusha ubusa,
gusa yakomeje kwirwanaho ariko myugariro ba Rayon Sports bakomeza
guhagarara neza.
Ku munota
wa 68, Kwizera yafashe icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Wau arekura
ishoti rikaze umuzamu ntiyamenya aho umupira uciye, ibitego 2-0. Umukino
wakomeje abahungu ba Masudi bigisha ruhago ikipe basuye iwayo. Ibi
ntibyatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 78 Nova Bayama
wagaragaje urwego rwo hejuru yaboneye ikipe ye igitego cya 3 nyuma y’aho
Camara yacenze ab’inyuma ba Wau arekura ishoti bararigarura risanga
nova ahagaze bwuma ahita abirangiza.
Hasigaye iminota 8 ngo umukino urangire, Masudi yinjije mu kibuga Shassir na Djabel aruhutsa Nova na Mugheni. Umukino
wenda kurangira Moussa Camara wakomeje guhiga igitego yashizwe akibonye
ku munota wa 89 biba bibaye 4-0 ari nako umukino waje kurangira, Rayon
Sports ikaba yatanze isomo rya ruhago muri Sudani y’Epfo, impamba
y’ibitego bine ikaba itanga icyizere ku mukino wo kwishyura i Kigali
aho Al Salam Wau ifite akazi gakomeye ko kuba yatsindira Rayon Sports
ibitego 5-0.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire