mercredi 1 février 2017

Impamvu 5 zituma APR itsinda Rayon nk'idahari


Nyuma yaho APR FC itsindiye mukeba Rayon sports inshuro 3 zikurikiranya, byatumye benshi bibaza ikibura ngo Rayon nayo iyigenze ityo. Mu busesenguzi bwange hari impamvu 5 mbona zishegesha Rayon:

1. Guhuzagurika no kutumvikana mu miyoborere: Iyo umuntu yitegereje neza mu buryo Rayon sports iyobowe, bihabanye kure no muri Mukeba APR. Muri APR ni ikipe ifite ubuyobozi buhamye, butinyitse, bwubahwa na bakeba ndetse nabwo bwubahana hagati yabwo hakurikije uburyo banasumbana mu gisirikali no mu nshingano. Mu gihe muri Rayon sports usangamo agapingane, gushaka kwerekana ko uyu nuyu akomeye cg guca amazi undi uri mu mwanya kandi ibyo bikanaba mu gihe kidakwiye benshi bakabibonamo ubugambanyi ku ikipe. Ndetse hakabaho no gusigana mu kuyishyigikira aho usanga abakire hafi ya bose bafana Rayon ariko kubona amikoro yoguhemba abakinnyi bikaba intambara

2. Gutatanya imbaraga, kwitana ba mwana no guhangana: Nkuko twabivuze hejuru, APR igira komite imwe, yatsindwa igatsindirwa hamwe, yatsinda ikaba intsinzi ya bose. Naho muri Rayon sports usangamo gutatanya imbaraga hajyaho amakomite menshi bikanagora kugabana inshingano (ngo Umuryango, ngo Imena, ngo FC) bigasa n'ibinacanga abakunzi bayo. Ni nayo mpamvu iyi kipe ibaho icyo twakwita Blame game aho usanga igihe bitagenda neza hahora hari uruhande rushyirwaho ibibazo n'urundi bakagombye kuba basenyera umugozi umwe.

3. Gukoresha nabi amikoro: Hari imvugo imenyerewe yuko APR na Polisi ngo zikize ku birebana n'amikoro. Jye siko mbobona kuko nzi neza ko ubukire bwa mbere ku makipe ari abantu. Rayon rero ni umuherwe ku iyo ngingo. Ariko iyi kipe uburyo ikora mu kajagari bituma amikoro aboneka atuma habaho kuryana aho gukemura ibibazo. Abaterankunga nka Skol , ava ku bibuga, abitanga mu banyamkuryango, inkunga z'abafana bato, agurishwa abakinnyi nka kuriya byagenze kuri Kasirye na Diarra, yose ni amikoro ariko kubera gukorera mu bwiru no mu nyungu za bamwe ntibikemura ibibazo mu ikipe.

4. Kutagira umurongo ngenderwaho; Rayon sports mu bintu ibura aharabura abayobozi bahuje umugambi, icyerekezo kimwe, bafite igitinyiro mu mateka yabo kandi b'inyangamugayo (bataje kuyisahura cg kuyifotorezaho). Bashobora gutekereza Rayon sports y'igihe kirambye itari iya 'mbonabucya'.

5. Kubakira ku kinyoma: Rayon sports ikindi kintu kiyishegesha kikanaca intege abakunzi bayo ni ibinyoma kenshi biva mu buyobozi. Nko mu gihe cya vuba twatanga ingero
-Ku mukino w'ejo wari bubahuze na APR bagize batya bati Pierrot arajya mu basimbura
-Mu minsi ishize baremye ubudehe mu bafana ngo Cedric araje mukusanye amikoro
-Buri munsi hahoraho amakuru ngo haje umunya Ghana, Nigeria, etc. ibyo byose si ibintu byakubaka ikizere mu bafana.

Ngayo nguko, ariko ndahamya ko umunsi iyi kipe yagiye ku murongo izubaka izina rikomeye mu karere no muri Afrika n'isi yose ikazayimenya. Icyo ntasubiza ni ukumenya ngo ni ryali?

1 commentaire:

  1. Regis kbs rwose aho njye turahuza cyane cyane ariko kungingo ya gatanu, yo kubakira kucyinyoma .. uretse no kuba byangiza Rayon sports bigatuma idatera imbere kdi ngo byubake ikizere mubafana.. ni nicyaha.

    RépondreSupprimer