samedi 25 février 2017

Imbere ya Infantino uyobora FIFA, Rayon Sports inganyije na Police FC



Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports yishyuye Police FC, banganya ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse  gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.
Nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Police na yo yagiye inyuzamo, igasatira Rayon Sports ndetse byaje gutanga umusaruro ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico Justin ku kazi kakozwe na Usengimana Danny ukomeje gushimangira ko ariwe rutahizamu uhiga abandi b'abanyarwanda mu iyi minsi.
Ku makosa y’umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Bwanakweli Emmanuel wasohotse nabi, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura, cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Kunganya uyu mukino bikaba bitumye APR FC iguma kuyobora shampiyona n’amanota 38, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC ifite amanota 32,
Gusa uyu mukino Rayon yawukinnye idafite ba rutahizamu bayo bakomoka muri Mali nyuma yaho bivumbuye kubera amafranga iyi kipe ibagomba.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire