mercredi 1 février 2017

APR FC yongeye kwihaniza Rayon Sports iyitwara igikombe cy'intwari cya 2017


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2017, umunsi wo kwibuka no kuzirikana Intwari z’U Rwanda kuri Stade Amahoro i Remera, nibwo habaye umukino ukomeje wahuje ikipe za mbere zihora zihanganye cyane, APR FC na Rayon Sports FC, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yongera gusubira Rayon Sports inayitwara igikombe cy’uyu munsi w’intwari,aho APR FC  yatsinze igitego 1-0.

 


Ni igitego cyatsinzwe na myugariro wa APR FC Rugwiro Herve ku munota wa cumi w’igice cya mbere.
APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino wa shampiyona wabaye kuwa 21 Mutarama.
Iyi ntsinzi kuri APR FC ibaye iya gatatu itsinda Rayon Sports yikurikiranya, kuko yayitsinze mu mikino ibanziriza shampiyona yateguwe na AS Kigali, muri Shampiyona no kuri iki gikombe cy’intwari.
APR FC yegukanye miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Rayon Sports yegukanye miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire