mercredi 22 février 2017

Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje.

Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje.

Abakinnyi babiri bashya muri Rayon sports basabiwe ibyangombwa (Licence) bya FERWAFA. Umunya-Mali Tidiane Kone yamaze kubibona. Rwatubyaye ategereje uburenganzira buva muri APR FC yamureze.
Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC
Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC
Mu mpera z’iki cyumweru Rayon sports izakina umukino wa mbere wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
Muri uyu mukino Rayon sports izakoresha rutahizamu mushya yakuye muri Djoliba athletic club de Bamako yo muri Mali. Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko bizamufasha muri uyu mukino. Ati:

“Imikino itaha tuzayikina dufite amahitamo menshi. Kugira ba rutahizamu barenze umwe birafasha kuko nzashyiramo uhagaze neza kurusha undi cyangwa mpindura ‘system’ mbakoreshe bombi.”
Uyu musore yahawe ibyangombwa byuzuye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuri uyu wa mbere, ariko Abdoul Rwatubyaye we aracyategereje nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gacinya Chance Denis uyobora Rayon sports FC.
“Twabonye ibyangombwa by’umukinnyi umwe, dutegereje ibya Rwatubyaye. Twandikiye APR FC kuwa gatanu (tariki 17 Gashyantare 2017) tuyisaba ibaruwa yemeza ko batandukanye. Kuko batari muri Kigali byaratinze ariko iki cyumweru kirarangira ibyangombwa bya Abdoul nabyo twabibonye.”
Umukino wa mbere aba basore bashobora kugaragaramo Rayon sports  izasura Police FC kuwa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017. Biteganyijwe ko uyu mukino uzarebwa n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino

SRC: Umuseke.rw

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire