jeudi 2 février 2017

Kwizera Pierrot yamaze kugera i Kigali nyuma yo kudakina umukino w'igikombe cy'intwari

Umukinnyi mpuzamahanga w'umurundi Kwizera Pierro usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports yamaze gusesekara kukibuga mpuzamahanga cya Kanombe nyuma yo kutagaragara kumukino ikipe ye yatsindiwemo na APR FC kuri uyu wa Gatatu.

                                                    Pierro akigera kukibuga cy'indege

Kuri uyu wa kane ahagana saa sita z'amanywa nibwo uyu musore yageze kukibuga cy'indege i Kanombe akubutse muri Tanzania nkuko biri kuvugwa akaba yarari muri gahunda yo gushaka ikipe azerekezamo muri Qatar.

Amakuru atugeraho akaba yemeza ko iyi gahunda yapfuye akaba ari nayo mpamvu yagarutse ,akaba agiye gukomeza kwitegura we nabagenzi be  imikino mpuzamahanga aho Rayon Sports ifite umukino kuwa gatanu w'icyumweru gitaha na Wau Salam yo muri South Soudan.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire