mardi 21 février 2017

APR: Imikino 5 yikurikiranya nta ntsinzi, 4 nta gitego


Kuri uyu wa kabiri ikipe ya APR FC yakinnye umukino n'Amagaju FC cyari ikirarane cyo ku munsi wa 16 wa shampiyona. Yaje kuwunganya 0-0 bitungura benshi kuko iyi kipe niyo yahabwaga amahirwe. Bikomeje gutera akababaro abakunzi b'iyi kipe imaze imikino 5 yikurikiranya idatsinda (ibiri ya Zanaco, Bugesera, Amagaju, n'uwa gicuti wa Virunga). Igiteye impungenge nuko iyi kipe imaze imikino 4 yikurikiranya ikina umukino udashobora gutegura igitego kuko ntacyo batsinzemo: haba kuri Zanaco imikino yombi, ejo ku Amagaju FC ndetse na Virunga FC niyo yitsinze.
Abasesenguzi ikibazo nk'iki cy'ibura ry'ibitego byerekana ko umutoza aba adafite amayeri (system) yo kubaka mu kibuga isatira. Byanashimangiwe ku munsi w'ejo aho ikipe ya APR yagiye gukina umutoza ashyira mu kibuga abakinnyi 6 basanzwe babanza mu basimbura (Ntaribi, Ngabo, Rutanga,Faustin, Omar na Onesme) ahubwo yicaza bamwe mu bahagaze neza mu iyi minsi nka Imanishimwe Emmanuel.


Byaje kuba bibi kurushaho ubwo ikipe ya APR yasatirwaga cyane mu gice cya 2 Amagaju akabura ibitego byabazwe 2. Impamvu nuko umutoza wa APR FC Mulisa Jimi yagaragaje ubwoba mu gupanga ikipe, asa naho azibira inyuma kuko yakoresheje abugarira 5 n'umukaseri umwe (Aimable, Faustin, Omar, Rutanga, Ngabo na kaseri Amran) wakongeraho umuzamu Steven Ntaribi bikavuga ko APR FC yari ifite abakinnyi 4 gusa bashobora kotsa igitutu ikipe mukeba mu kibuga cyayo (Djihad, Patrick, Issa na Onesme). Ibi akenshi ubundi bikinwa n'ikipe iba ishaka kunganya umukino. Umuntu akaba yakwibaza niba ku mutoza Mulisa yarumvaga inota rimwe rihagije kuko yari afite abakinnyi ku ntebe barimo Maxime sekamana bashoboraga guhindura byinshi mu busatirizi. Ibyo bikaba byatumye Rayon sports ikomeza kuybora shampiyona aho irusha APR FC inota 1 n'umukino w'ikirarane izacakiranamo na Police FC ku wa gatandatu.
APR FC irasubira mu kibuga ku wa 5 i Huye isura ikipe ya Mukura Victory, ikipe itaratsindwa kuva yazana umutoza mushya Ivan Minaert.

4 commentaires: