dimanche 12 février 2017

Rwatubyaye arakora imyitozo ye ya mbere uyu munsi


Umukinnyi Rwatubyaye Abdul wavuye muri APR FC yerekeza muri Rayon sports, nyuma agahita ayitoroka ajya i Burayi muri Turukiya aho yakoraga imyitozo muri Istanbul Basaksehirn mu kiciro cya mbere. Gusa iyikipe ntiyashoboye kumuha amasezerano kuko yari ikeneye rutahizamu izana(Emmanuel Adebayor) mu kwa mbere, gusa yamwizezaga ko yazamufata mu cyi ritaha. Yaje kugirwa inama yo kugaruka mu Rwanda. Yagarutse mu bwiru bwavugishije benshi amangambure nkuko yari yagiye. Yaje mu cyumweru gishize n'urugendo TK 606 rw'indege ya Turkish Airlines rwahagurutse 19h00 ku isaha ya Istambul agera i kigali 1h25 ku isaha yo mu Rwanda. Aje gukinira ikipe ya Rayon sports ari nayo imucumbikiye muri The Mirror Hotel i Remera. Akaba aza kugaragara mu myitozo ye ya mbere kuri Stade Regional ya Kigali i saa kumi. Araza kuba ari kumwe n'undi rutahizamu mushya ukomoka muri Mali witwa Tidiane Kone.
Sijye wahera.

3 commentaires:

  1. Saisissez votre commentaire… Waouu Nice information kbsa! reka turebe compétition ihambaye kweli!

    RépondreSupprimer
  2. good nkunda ukuntu regis azi umupira kuwukora no kuwuvuga ndetse turibenshi babona Regis nkumunyamakuru wambere murwanda uzi ibintu bya ruhago ariko harigihe agwa mumutego wa Kazungu courage rwose Imana ikongerere imbaraga pe.

    RépondreSupprimer
  3. good nkunda ukuntu regis azi umupira kuwukora no kuwuvuga ndetse turibenshi babona Regis nkumunyamakuru wambere murwanda uzi ibintu bya ruhago ariko harigihe agwa mumutego wa Kazungu courage rwose Imana ikongerere imbaraga pe.

    RépondreSupprimer