mardi 7 février 2017

Ku cyumweru abanyamuryango ba Rayon Sports barahurira mu Nteko rusange bishyirireho ubuyobozi

Nk’uko bigaragara mu butumire bw’inama y’Inteko rusange bwo ku wa 5/02/2017, abanyamuryango ba Rayon Sports barongera guhurira mu Nteko rusange kuri iki cyumweru tariki ya 12/02/2017.
Abanyamuryango bagiye guhurira mu Nteko Rusange ya kabiri muri uyu mwaka
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaba amatora ku buryo bukurikira:
  • amatora y’inzego z’inama z’ubuyobozi (board)
  • gutora abagize Komite Nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports
  • gutora abagize komite Nyobozi y’abafana mu rwego rw’igihugu
Iyi nama izasuzuma kandi ibintu n’ibindi.
Iyi Nteko rusange ije ikurikira iyaherukaga kuba tariki ya 29/01/2017 aho yafatiwe ibyemezo bikurikira:
Gukora umwiherero w’abayoboye Rayon Sports, abayiyobora ubu n’abahagarariye fan clubs ukazigirwamo ibijyanye n’amategeko ngenderwaho (Regelement d’ordre interieur) no kuvugurura asanzwe;
– Gushyiraho ibiro n’umukozi uhoraho uzaba shinzwe akazi ka buri munsi karebana n’ubuzima bwa Rayon Sports;
– Gushishikariza abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kwitabira gahunda ya TIT yo gutera inkunga ikipe binyujijwe mu butumwa bugufi (SMS);
– Gukurikirana ikibazo cy’ubuzima gatozi bwa Rayon Sports FC bwasabwe na Ferwafa mu gihe Inteko rusange isanga nta mpamvu kuko ubuzima gatozi bw’Umuryango buhagije;
– Kuvugura amasezerano y’ubufatanye na Skol akazamara imyaka itatu
 Source: http://www.rayonsports.net

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire