vendredi 17 février 2017

PEREZIDA WA FERWAFA YASUYE GANGI


Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yasuye Gangi Hategekimana Bonaventura usanzwe afite uburwayi bumurembeje cyane mu bitaro bya Rubavu.


Yashyimye uburyo arimo gusa nk'uworoherwa ariko anasaba buri mu sportif wese ufite ubushobozi n'umutima utanga ko yagerageza kugera kuri Gangi kuko ibyo yakoreye umupira wo mu Rwanda mu ikipe y'igihugu na ma clubs nka Rayon, Mukura, Kiyovu, Musanze, Marine, Etincelles, Police n'izindi ari iki gihe cyo kubizirikana kuko aribwo akeneye abakunzi ba sports cyane.


Mu byo yamugeneye harimo ibikoresho bya  minsi yose, n'amafranga tutashoboye kumenya umubare.

Gangi nawe yashimiye abantu bakomeje kumugeraho kandi ko Imana izabagenera inyiturano.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire