jeudi 9 février 2017

ikipa ya APR FC yamaze kugera muri Zambiya



Ikipe ya APR FC yageze muri Zambiya aho ijyanywe no gukina umukino mpuzamahanga uzaba kuwa gatandatu na Zanaco fc yo mu gihugu cya Zambiya mu marushanwa y’amakipe yabaye ayambere iwayo.
APR FC yahagurutse saa saba na mirongo ine n’itanu (01h45) bagera muri Ethiopia saa kumi na mirongo ine n’itanu (04h45) bahagurukayo saa mbiri na mirongo ine (08h40) berekeza muri Zambiya bajyerayo saa sita na cumi n’itanu (12h15) dore ko tunahuje amasaha, basanze ikipe ya Zanaco yabategereje bahita babakira bakaba bacumbitse kuri GOLDEN PEACOCK HOTEL muri 10km uvuye ku kibuga k’indege, bakaba bari bukore imyitozo saa kumi n’imwe (05h00). Umukino ni ku wa gatandatu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire