Rayon sports yatangiye imyitozo ikomeye ikora inshuro ebyiri ku munsi. Mu gitondo bakorera ku kibuga cyo ku Umumane aho abatoza bibanda ku kongera imbaraga z’abakinnyi, naho kuva saa 16h-18h bagakorera muri stade Amahoro aho abatoza bibande kuri tekinike z’umukino.
Rayon sports yasabye MINISPOC gutizwa stade Amahoro ngo ihakorere imyitozo mu cyumweru cya nyuma kuko Juba Stadium izakoreshwa mu mukino w’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo nayo ifite ikibuga cy’ibyatsi bisanzwe.
Mu myitozo ya mbere Rayon sports yakoreye muri stade Amahoro yishimiye kugarura Niyonzima Olivier Sefu watangiye imyitozo yoroheje atari kumwe n’abandi. Ariko kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame avunika ikiganza imvune yoroheje itamubuza kujyana na bagenzi be muri South Sudan.
Nyuma y’imyitozo umutoza wungirije wa Rayon sports Nshimiyimana Maurice bita Maso yabwiye abanyamakuru ko ikipe yiteguye neza kandi hari ikizere cyo kubona amanota mu mahanga.
“Imyitozo iragenda neza. Abakinnyi bari barwaye baragenda bagaruka. Umwuka ni mwiza. Ntibyoroshye kuzatoranya abakinnyi tujyana muri Sudani kuko abakinnyi bari kwitwara neza ari benshi. Gusa ni byiza ko bakomeza guhatanira umwanya kugera ku munsi wa nyuma bizadufasha gutoranya abeza kurusha abandi.”
Umwuka mwiza wongeye kugaruka muri Rayon sports nyuma y’iminsi yiganjemo ibibazo byatumye bamwe mu bakinnyi bayo bahanwa kubera impamvu zitandukanye, nka; Kwizera Pierrot, na Mugheni Fabrice baciwe amande ya ½ cy’umushahara wabo bashinjwa gutererana ikipe no guta akazi. Nahimana Shasir na Munezero Fiston bacibwa ayo mande nabo bashinjwa gusebya ikipe mubyo bavuga.
Biteganyijwe ko Rayon sports izahaguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 10 Gashyantare 2017, igakina kuwa gatandatu igahita igaruka mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru kimwe. Hazakoreshwa indege yihariye ‘private jet’.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire