dimanche 5 février 2017

Murwego rwo kwitegura Zanaco Fc ,APR FC irakina na Virunga yo muri Congo

Ikipe ya APR FC ikomeje umwiherero n’imyitozo yitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Zanaco fc yo mugihugu cya Zambiya mu mikino ya Afurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo aho ikipe ya APR FC yitoreza i Shyorongi.

Ikipe ya APR FC muri iyo myiteguro, uyu munsi irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Virunga yo mugihugu cya Congo Kinshasa umukino urabera i Rubavu kuri sitade umuganda  saa cyenda n’igice (15h:30) mu rwego rwo kwitegura neza ikipe ya Zanaco fc nkuko umutoza yabitangarije urubuga rwa APR FC.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC ati: nibyo koko ejo tuzakina na Virunga yo muri Congo kugira ngo birusheho kudufasha mu myiteguro yacu turimo kwitegura umukino tuzakina na Zanaco niyo mpamvu twateguye uyu mukino.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire