mercredi 8 février 2017

Sekamana Maxime mubakinnyi 18 bagomba gukina na Zanaco

Sekamana Maxime na Nshuti Innocent bari bamaze iminsi baravunitse, bari ku rutonde rw’abakinnyi 18, ikipe ya APR FC iraza guhagurukana mu ijoro ryo kuri uyu wa 3, ikabajyana muri Zambia, guhura na Zanaco.


Aba bakinnyi bari bamaze iminsi baravunitse, bakaba baraje kwigaragaza mu myitozo, APR FC yari imazemo iminsi mu karere ka Rubavu, aho nka Sekamana Maxime yakinnye iminota 90, mu mukino banganyijemo na Virunga 1-1, mu cyumweru gishize.
Zanaco FC bagomba guhura nayo kuri uyu wa gatandatu i Lusaka, ikaba ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka muri Zambia.

Abakinnyi 18 bagomba kujyana na APR FC :

Abazamu 2:
  • Emmery Mvuyekure
  • Kimenyi Yves
Ba Myugariro 6:
  • Rusheshangoga Michel
  • Emmanuel Imanishimwe
  • Ngabo Albert (C)
  • Rugwiro Herve
  • Faustin Usengimana
  • Aimable Nsabimana
Abakina Hagati 7:
  • Yannick Mukunzi
  • Imran Nshimiyimana
  • Djihad Bizimana
  • Benedata Janvier
  • Maxime Sekamana
  • Patrick Sibomana
  • Fiston Nkizingabo
Ba Rutahizamu 3:
  • Issa Bigirimana
  • Onesme Twizerimana
  • Nshuti Innocent
APR FC irahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira ku wa kane, aho Saa sita z’ijoro iraza kuba igeze ku kibuga cy’indege.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire