mardi 7 février 2017
RWATUBYAYE ABDUL AGARUTSE MU RWANDA MURI RAYON
Amakuru yizewe aturuka ku muntu wo mu muryango wa Rwatubyaye Abdul wavuye mu Rwanda avugishije benshi amagambure, itangazamakuru akarihinyuza mu bushakashatsi buciriritse bamwe bavuga ko yihishe abandi ko bamubonye ngo hirya no hino aragaruka mu Rwanda mu rukerera bucya ari ku wa 3 n'indege ya Turkish Airlines. Yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya Istanbul Basaksehir iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya Turkey yo mu kiciro cya mbere yamwizezaga kuzamuha amasezerano mu kwezi kwa 6 nyuma yaho binaniranye mu kwa mbere kuko iyi kipe yari ikeneye ba rutahizamu.
Aje gukinira ikipe ya Rayon sports afitiye amasezerano y'umwaka. Andi makuru aragenda atugeraho ubwo aza kuba yamaze kugera mu Rwanda. Gusa ukujya kwe mu ikipe ya Rayon sports ava muri APR FC byabaye nk'ikimenyetso cy'impinduka ikomeye mu kerekezo cy'abakinnyi bakomeye bo mu Rwanda aho byari bimaze kuba nk'akamenyero ko APR igura ariko itagurwamo.
www.regismuramira.blogspot.com yabaye iya mbere mu kubagezaho igenda rye, inabaye iya mbere mu guhamya ko agarutse.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
www.regismuramira.blogspot.com yabaye iya mbere mu kubagezaho igenda rye, inabaye iya mbere mu guhamya ko agarutse. Umva wa munyamakuru we ahubwo nawe ukurikiranirwe hafi ushobora kuba uri umwe mu ba mafia bafasha abantu gutoroka . ibi ntabwo byumvikana? ese urinda wiha abandi banyamakuru ubwo wowe uri shyashya ? tugirengo niwowe uzi gucukumbura inkuru wenyine rero ? kubwiyihe diplome ibikwemerera harya ? bagukurikiranire hafi kuko ibyawe ndabona bidasobanutse nubwo wiyita umunyamakuru wumuhanga ? ubwo ubonye imitwe mwatetse yanza gushya none ukubise inkuru y'ikinyoma aho kugirango ugaragaze ko uba wakurikiranye amakuru uyacukumbura
RépondreSupprimer@Niyonzima Simon Pierre, niba uri umunyamakuru naguseka cyane pe!, ariko kandi niba uri rubanda cg ikindi ntasobanukiwe, nagusaba kureka kwiha rubanda.
RépondreSupprimerEse niba yarihaye abandi banyamakuru, baragutumye ngo ubavuganire cg uri umuvugizi wabo. Ahubwo se ko numva nawe wigize umushinjacyaha cg umugenzacyaha wowe ubifitiye uburenganzira na diplôme ibikwemerera ?
Mbere yo gutokora ikiri mu jisho rya mugenzi wawe wagiye nawe ubanza gutokora ikiri mu ryawe ?
Niba ikinyamakuru kibaye icya mbere mu kubeshyuza cg mu gutangaza inkuru ya nyayo yuko ibintu bimeze bwa mbere, kikanaba icyambere kandi mu kugaragaza aho bigeze bicyemuka cg bijya mu buryo, birabababaza ?
Niyo ryaba ihangana, ryakabaye mu bundi buryo; naho iki cyo wacyishe.
Ubaye uwa mbere se uba utanguranwa na nde?
RépondreSupprimerGenda Regis noneho uko usaza niko urushaho gusara
Ibya regis ntibikureba menya ibyawe nushinga radio ntuzamuhe akazi. Niburayi gutangaza inkuru bwa mbere barabirwanira nawe uracyacuranga iririre niba haricyo mupfa uzamusange mubiganireho ariko wibyandika aha
RépondreSupprimerCongz to our proffessional journalist Regis Muramira for ur update niuz!
RépondreSupprimerLet wait Rwatubyaye deal!!!
Muramira courage kabisa ndabizi ko hari abanyamakuru bigize abanyamwuga muri sport kd baragusanze mukibuga bashaka kugusenya ariko ibyo wakoze ntawe atabizi kd uretse ko batakumvise ariko watanze umisanzu mukubaka ruhago,kd aho umupira wacu ugeze ni ingaruka zo kudakurikiza inama nyinshi wagiye utanga,ndibuka uvuga ko Rwatubyaye yatorotse kd ko ubihagazeho abantu bakaguhakanya rero kugira inkuru ishyishye biragurishwa twe turagukunda kd dukunda ukuri
RépondreSupprimerregis we si uko aba bagutuka batabizi ko uri umuhanga mu gushaka amakuru agezweho kandi akenewe ahubwo nuko rimwe na rimwe ikiza kitabana nikibi ngo bitinde bitaricangura ntukabyiteho rero kuko ukuri kuryana mu matwi. wowe uzaterwe ingufu nuko hari abanyarwanda benshi bazi contribution yawe mu mupira wa ruhago muri iki gihugu cyacu.
RépondreSupprimerRegis,rata wowe ndakwemera abagusebya baba babuze icyo bavuga ahubwo twishimiye igaruka rya Abdul kandi itangazamakuru ryiza ni iriba iryambere mu gutangaza amakuru .You arethe best suhuza Taifa uti nawe Ndakwemera cyane kandi evey time ndabakurikira
RépondreSupprimer